Rwanda nziza Gihugu cyacu Wuje imisozi, ibiyaga n'ibirunga Ngobyi iduhetse gahorane ishya Reka tukurate tukuvuge ibigwi Wowe utubumbiye hamwe twese Abanyarwanda uko watubyaye Berwa, sugira, singizwa iteka Horana Imana, murage mwiza Ibyo tugukesha ntibishyikirwa Umuco dusangiye uraturanga Ururimi rwacu rukaduhuza Ubwenge, umutima,amaboko yacu Nibigukungahaze bikwiye Nuko utere imbere ubutitsa Abakurambere b'intwari Bitanze batizigama Baraguhanga uvamo ubukombe Utsinda ubukoroni na mpatisbihugu Byayogoje Afurika yose None uraganje mu bwigenge Tubukomeyeho uko turi twese Komeza imihigo Rwanda dukunda Duhagurukiye kukwitangira Ngo amahoro asabe mu bagutuye Wishyire wizane muri byose Urangwe n'ishyaka, utere imbere Uhamye umubano n'amahanga yose Maze ijabo ryawe riguhe ijambo