Nimvuga ko aribyo ntekereje Uvuge ko aribyo bikwiye BEN B Uravuka ukaba mubi ukiri muto Ntunarambe ugapfa ugikenewe Byabaye twiberagaho mumutuzo Amahoro adushoka ku birenge Tukarwanya ishavu maze Tugatuza Guhera ubwo umunezero Ukadusanga Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n'abaduturukaho Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n'abadukomokaho Ninde washaje agapfa adasebeje Izina rye Ninde wakuze adakoze ku biryo Ngo abirye Ninde wageze iyo agana atarahura N'urupfu Ninde wavuze ukuri ntibizamutere Isepfu Twe tuvuka turi beza tugahindurwa N'ubuzima Icyari amashereka Kigasimburwamo umutsima Umusaruro w'umurima Abazi imana iteka duhora Dushakisha ticket Ngo tugire equilible iteka nk'abaryi B'amateke Bamwe bakura babwira abamama Babo GATI Abandi bati mama ndashaka BUMBATI Nyara, Iherezo ni rimwe Icyanga ubuzima kiza inyuma nka Nyiramwe B - E - L - Y - S - E Senior one Ndakwibuka uburyo Wahamagawemo Wari ukiri muto mugihe cyo gufata Amasomo Kuri table one narakubonaga Hanze mukigare narakumvaga Hashize iminsi nyagasani Araguhamagara Kubwibyo rugira aguhe iruhuko Ridashira Uravuka ukaba mubi ukiri muto Ntunarambe ugapfa ugikenewe Byabaye twiberagaho mumutuzo Amahoro adushoka ku birenge Tukarwanya ishavu maze Tugatuza Guhera ubwo umunezero Ukadusanga Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n'abaduturukaho Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n'abadukomokaho Ibinyejana birashira hakisukamo Ibindi Ikindi n'ijwi riragara nk'uri Mukibindi Abiyemezi babi bagaseka abo Batindi Biyita abazungu bambaye Amadarubindi Reka nkugire inama nkubwire icyo Ugomba kumenya Tegura imbere heza batanga Kukwereka inyinya Ukagira agahinda kavanze N'umujinya Unyite imbwa unyite icyo ushaka Simpita mba cyo Gusa rugira amfashe gukorera mu Mucyo Impamvu yabyo ni kamere ni uko Iteye ni uko Iyo uri mubakire wikekaho uwo Munuko Umuturanyi w'ibyaro; akumaraho Urubyaro Abo ubitsa amabanga aribo Ducuma tw'amagambo Dukunda ibyaha kandi dutinya Umuriro Twe twamaze kumenya ko ntakeza K'iyisi Uyu munsi urishima ejo Ukajombwa n'igikwasi Wowe korera imana uzibo*ere Ubwo bugingo Aho kwihisha murubingo munsi Y'umukingo Ntuzabe nk'agatebo bayoreramo Ibishingwe Uzapfe nk'umugabo ntuzanicwe N'umurengwe Uravuka ukaba mubi ukiri muto Ntunarambe ugapfa ugikenewe Byabaye twiberagaho mumutuzo Amahoro adushoka ku birenge Tukarwanya ishavu maze Tugatuza Guhera ubwo umunezero Ukadusanga Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n'abaduturukaho Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n'abadukomokaho Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n'abaduturukaho Kuva ku isi iyaba bitabagaho Iteka tukabana n'abadukomokaho